Ibyifashishwa Mu Buvuzi N'ubufasha

Three women converse with a doctor, focusing on medical concerns and personal health discussions.
Three women converse with a doctor, focusing on medical concerns and personal health discussions.

Icyitonderwar

Niba uvuga Ikinyarwanda, hari serivisi z'ubufasha bw'ururimi zitangirwa ubuntu. Serivisi n'ubufasha bwunganira bugamije kuguha amakuru ku buryo bworoshye kandi bunoze na zo zirahari ku buntu nta kiguzi. Hamagara 844.359.1607 (TTY 711) cyangwa uvugane n'uguha serivisi.

Ibyerekeye Corewell Health

Corewell Health ni sisitemu y'ubuvuzi ikorera ahantu henshi kandi ifite intego imwe: gutuma ubuzima buba bwiza kurushaho. Mu muryango mugari dutangamo serivisi muri leta ya Michigan, turi gukurikirana uburyo bwiza kurushaho bwo gukemura imbogamizi mu buzima. Kubera ko iyo bafite ubuzima bwiza, babaho neza. Koresha iyi paji kugira ngo wihuze n'ibyifashishwa ukeneye kugira ngo ubeho ubuzima bwiza.

Menya ko amahuza yo kuri iyi paji ashobora kuba ari mu cyongereza bitewe n'igenamiterere ry'ururimi ukoresha ushakisha.

Aho wabonera ubuvuzi

Ku butabazi bwihutirwa bushobora guhitama ubuzima bw'umuntu, buri gihe ujye uhamagara 911 cyangwa ujye mu ishami rishinzwe indembe.

Shakisha Ahantu Hose

Ubuvuzi bwihutirwa butangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ($)

Ku burwayi budakomeye

  • 24/7/365
  • Nta kurenza amadorali $45. $0 kuri bwinshi mu bwishingizi, harimo n'ubwishingizi bwa Medicaid. Reba ubwishingizi bwawe.
  • Indwara zoroheje zirenga 20
  • Ufite imyaka 2 n'uyirengeje

Ubuvuzi bw'ibanze ($$$)

Ku bibazo by'ubuzima bikomeza

  • Ubuvuzi bukomeza
  • Randevu zifite aho zigarukira z'uwo munsi no ku munsi ukurikira (abarwayi)
  • Hitamo ahantu ha West Michigan hatanga serivisi z'abaza ku ivuriro badafite randevu ku buryo bakira buri wese

Kuza kwa muganga udafite randevu/ubuvuzi bwihutirwa ($$$-$$$$)

Ibikomere bidahitana umuntu

  • Nta randevu ikenewe
  • Hitamo ahantu bafite uburyo bwo kuvura ingingo z'umubiri uwo munsi
  • Ibyinshi mu bigo bitanga ubuvuzi bw'indembe cyangwa bw'ingingo kuri uwo munsi wabigannye, bitanga amahitamo yo kubika umwanya mu murongo

Kwita ku ndembe ($$$$$)

Ku bikomere bishobora guhitana umuntu

  • Ubuvuzi bwihuse, bakora amasaha 24/7
  • Ku bikomere bikomeye cyangwa ibimenyetso by'uburwayi bushobora guhitana umuntu
  • Amahitamo y'ubuvuzi buhabwa abantu bakuru n'abana arahari

Ubuvuzi rusange n'ubwihariye

Waba uri gushakisha ubuvuzi rusange kugira ngo wumve umeze neze kurushaho cyangwa ukeneye ubuvuzi bwihariye busaba ubwoko bw'itsinda ry'ubuvuzi ryihariye, turi hano kugira ngo tugufashe muri iyo ntambwe ikurikira.

Gushakisha amahitamo y'ubuvuzibutton_arrow icon

Itangazo ryamagana ivangura

Twiyemeje guha buri wese ubuvuzi budaheza. Menya ibyerekeye ingamba zacu zo kurwanya ivangura, ubufasha mu by'indimi ku buntu, ibikoresho na serivisi by'ingera mu gufasha, n'uburyo bwo gutanga ikirego cyo kutishimira serivisi wahawe.

Menya byinshibutton_arrow icon
A woman and a man consult with a doctor in a medical office, discussing health concerns.

Ubuvuzi ushobora gusobanukirwa

Twese dukwiye guhabwa ubuvuzi n'umuntu dushobora kwizera no kuvugana neza na we. Ibonere ubufasha bwo kubona utanga serivisi z'ubuvuzi mu gace uherereyemo.

Shakisha utanga serivisi z'ubuvuzibutton_arrow icon

Ubufasha bw'ururimi burahari

Niba wowe cyangwa umuryango wawe mukeneye ubufasha bw'ururimi, abasemuzi bo mu by'ubuvuzi babigize umwuga barahari nta kiguzi.

Kugira ngo usabe umusemuzi mbere ya randevu yawe, hamagara ivuriro wivurizaho cyangwa ibitaro mu buryo butaziguye, cyangwa uhamagare 844.359.1607 (TTY 711).

A nurse speaks with a man in a hospital bed, providing language assistance and information about his health.

MyChart

Porogaramu ya MyChart yacu igufasha gucunga ubuvuzi bwawe wibereye kuri mudasobwa cyangwa telefone igezweho.